50 Cent akomeje gushaka kubambisha P. Diddy

50 Cent akomeje gushaka kubambisha P. Diddy

 May 18, 2024 - 08:39

Umuraperi 50 Cent udacana uwaka na P. Diddy, yongeye kwifashisha amashusho yagiye hanze ahohotera uwari umukunzi we, agaragaza ko nabwo abanyamategeko be bagiye kwirengagiza iki kimenyetso bakavuga ko ari inzirakarengane nanone.

Ni amashusho yagiye hanze kuri uyu wa gatanu ashyizwe hanze n’ikinyamakuru CNN agaragaza P. Diddy ahohotera uwahoze ari umukunzi we Cassie Ventura mu 2016, bivugwa ko aya mashusho yafatiwe muri Hotel ‘Intercontinental Hotel’ iherereye I Los Angeles.

Umuraperi 50 Cent ukunze kumvikana ari mu bashinja P. Diddy guhohotera abagore ndetse akamushinja kugira uruhare mu rupfu rwa Tupac Shakur, yahise yandika ubutumwa kuri X, agaragaza ko nubwo aya mashusho ari ikimenyetso simusiga ariko n’ubundi abanyamategeko ba P. Diddy bari bukomeze kubihakana bashaka kumugira umwere.

Yagize ati “’Ubu ndabizi neza Puffy (P. Diddy) ntiyigeze abikora, ni inzirakarengane ibi ntacyo bihamya!’ Ibi nibyo Abanyamategeko be bagiye kuvuga.”

Aya mashuhso akaba yagiye hanze mu gihe Abanyamategeko be bakomeje kurwana intambara muri iyi minsi bashaka gukuzaho ibirego byose ashinjwa akagirwa umwere.

Urwango rw’aba baraperi bombi bafitanye hagati yabo ruherutse no kwinjiramo umwana wa P. Diddy, aho yashyize hanze indirimbo yibasira 50 Cent, amubwira ko urwango afitiye Se, ntacyo ruzamukoraho nubwo bahora bamwifuriza kubambwa ariko batazigera bapfa babibonye.