Yemi Alade yahishuye uko yibatuye ku itabi ryari ryaramusaritse

Yemi Alade yahishuye uko yibatuye ku itabi ryari ryaramusaritse

 Nov 2, 2025 - 19:31

Umuhanzikazi w’icyamamare wo muri Nigeria, Yemi Alade, yatangaje ko yigeze kugira igihe gito cyo kwishora mu kunywa itabi akiri umwangavu, atangaza n'impamvu yaje guhita arireka.

Mu kiganiro yagiranye na Chude, umuhanzi w’ikirangirire wakunzwe mu ndirimbo nka "Johnny" yavuze ko yatangiye kunywa itabi ubwo yari muri kaminuza, ariko nyuma yo gusanga birimo kumugiraho ingaruka mbi ndetse bikangiza ijwi rye, yahisemo kubihagarika burundu.

Yemi Alade yasobanuye ko nubwo yanywaga itabi, yabihishaga mu ruhame, ibintu byamufashije gusobanukirwa ko ibyo akora atabyishimiye atari ngombwa kubikomeza.

Yagize ati:“Ubwo nari muri kaminuza nagerageje kunywa itabi, ariko ntibyankundiye. Mbere yo kubireka, byari byatangiye kumfata cyane ku buryo ntabashaga kuryama ntarinyweye. Nari natangiye kuba imbata yaryo. Ariko mu ruhame, sinanywaga itabi kugira ngo abantu batabibona. Nuko ndibwira nti: ‘Niba hari ikintu ngomba guhisha kugira ngo nkore, sinzagikora.’”

Yakomeje agira ati:“Nasanze itabi ritari iryanjye. Ryangizeho ingaruka, ryanyangirije ijwi, bityo mpitamo kubireka. Kunywa itabi kuri njye ntibyarenze umwaka.”

Yemi Alade ni umwe mu bahanzi b’abagore bubatse izina rikomeye muri Afurika, azwi cyane kubera indirimbo ze zakunzwe nka Johnny, Tumbum, na Kissing. Ibyo yanyuzemo birerekana urugero rwiza ku rubyiruko rwibeshya ko kunywa itabi ari inzira y’iterambere cyangwa kumenyekana, mu gihe nyamara bishobora kubangamira ubuzima n’impano.

Yemi Alade yahishuye ko yari yarabaswe n'itabi

Yemi Alade yahishuye uko yaje kwibatura itabi