Amakuru avuga ko ibyo byabaye ku ya 22 Werurwe 2025, ubwo uyu mugabo yatemberanaga n'abana be muri resitora, nyuma akaza kubatamo atababwiye ndetse nta n'umuntu abasigiye.
Amakuru yatanzwe na polisi yo muri Augusta muri Leta ya Georgia muri Amerika, avuga ko abo bana umwe yari afite umwaka umwe, undi afite itandatu, mu gihe mukuru wabo yari afite 10.
Umukiriya umwe mu bariraga muri iyo resitora akibibona yahise ahamagara abapolisi, maze uyu mugabo akigaruka ahita atabwa muri yombi ashinjwa kutita ku bana uko bikwiye.
