Ni impaka zazamutse nyuma y'ikiganiro Yampano yagiranye na RBA, ubwo yabazwaga ku cyo yavuga kuri Bruce Melodie n'itsinda rye babana muri 1:55 AM bari baje gushyigikira The Ben mu gitaramo.
Mu gusubiza Yampano yaje gutungurana avuga ko nta kintu afite cyo kumuvugaho kuko atamuzi bataranahura.
Ni ibintu abantu basamiye hejuru batangira kumutera imijuguju bavuga ko yasuzuguye umuhanzi mukuru, ndetse bamwe batangira kumutega iminsi bavuga ko nabikomeza azazima bidatinze.
Byageze n'aho bamwe batangira kuzana ubutumwa Yampano yanditse mu 2023 asaba Bruce Melodie ko yamwemerera bagasubiranamo indirimbo ye 'Ndi kwikubita'. Gusa icyo gihe ntibyakunze ko bikorwa, aho bamwe bahise batangira kubihuza no kuba yaravuze ko atamuzi bitewe n'uko batakoranye indirimbo nk'uko yabyifuzaga.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Yampano yavuze ko abantu batajya bumva ibyo avuga ahubwo bakamutekerereza ibyo atavuze.
Yashimangiye ko kuba yaravuze ko atazi Bruce Melodie, bidasobanuye ko atazi indirimbo ze ahubwo ni uko batarahura.
Ati "Abenshi ntibumva ibyo mvuga, rimwe na rimwe nkabona muri kuntekerereza. Kuba naravuze ko ntamuzi ntibivuze ko ntazi umuziki akora, ahubwo simuzi amaso ku maso."

