Yago yavuze ku byo kunyereza amafaranga yo gufasha umwana wa Jay Polly

Yago yavuze ku byo kunyereza amafaranga yo gufasha umwana wa Jay Polly

 Dec 5, 2024 - 18:01

Umuhanzi akaba n’umunyamakuru Nyarwaya Innocent uzwi nka Yago Pon Dat, yashyize umucyo ku bikomeje kuvugwa ko yahawe amafaranga yo gufasha umwana wa nyakwigendera Jay Polly, akayarya.

Mu munsi ishize nibwo ku mbuga nkoranyambaga hagiye hanze ubutumwa bwoherejwe n’umuntu utaramenyekanye amazina, avuga ko yahaye Yago amafaranga ngo azayashyikirize umuryango wa Jay Polly mu rwego rwo gufasha umwana we.

Inyemezabwishyu yashyizwe hanze, igaragaza ko uyu muntu yohereje amafaranga 100,000 Frw, yohererejwe Nyarwaya Innocent ku itariki ya 05 Kanama.

Mu butumwa uyu muntu yashyize hanze buherekejwe n’iyi nyemezabwishyu yagize ati “Yago namuhaye amafaranga ngo ayahe umwana wa Jay Polly none ntiyayamuhaye nibwo nkibimenya.”

Ubu butumwa bukijya hanze, abantu ku mbuga nkoranyambaga batangiye kugaya cyane Yago bavuga ko bibaye ari ukuri koko akaba yarariye aya mafaranga yaba yarahemutse cyane.

Mu kiganiro Yago yanyujije kuri Shene ya ‘Yago Tv Show’, yahakanye aya makuru akomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga avuga ko abari kubikwirakiwiza ari abasebya bagamije kumurwanya.

Yago yavuze ko mu mwaka wa 2020 na 2021 ubwo yari muri gahunda yo kugenda afasha abantu batandukanye, yagendaga yandika buri muntu wese utanze inkunga ndetse n’uko ingana, ashimangira ko iyo aba ashaka kurya amafranga yari kurya agera muri miliyoni 10 na 20 ariko atagiye kwandavurira ibihumbi 100 gusa.

Yashimangiye ko abo bakomeza gukwirakwiza ibyo bihuha, uwabatuma gihamya ko atigeze atanga ayo mafaranga batayibona.

Ati “Njyewe nazanye uburyo bwo kwandika, nta hantu na hamwe muzigera mumbona njyewe ndi imfura cyane. Umuntu wese wohereje amafaranga mu bihe byanjye bya 2020 na 2021 ndimo kwifashiriza abantu nandikaga urutonde.

“Ariko nk’ubwo muba mwicara aho ngaho mukavuga ngo Yago yariye ibihumbi 100 by’umwana wa Jay Polly, muba mufite amakuru? Wavuganye na Mama w’umwana? Ufite amajwi y’umwana ku buryo waba wizeye neza ko amafaranga atayabonye, hari ikiganiro yaguhaye ngo akubwire ko amafaranga ntayamuhaye?”