Yafashwe asinyisha umurambo muri banki ngo ahabwe inguzanyo

Yafashwe asinyisha umurambo muri banki ngo ahabwe inguzanyo

 Apr 18, 2024 - 14:21

Benshi bacitse ururondogoro, nyuma y'inkuru y'umugore wo mu gihugu cya Brazil, watawe muri yombi nyuma yo gushaka gusinyisha umurambo ngo abone inguzanyo muri banki.

Umugore ukomoka muri Berezile witwa Érika de Souza Vieira yafunzwe na polisi nyuma yo kujyana umurambo wa nyirarume Paulo Roberto Braga (68) muri banki gufata inguzanyo mu izina rya nyakwigendera, inguzanyo ingana n'amadolari 3,250, arenga miliyoni 3.5 mu manyarwanda.

Mu mashusho n’amafoto birimo kuzenguruka ku mbuga nkoranyambaga, uyu mugore agaragara afatisha ikaramu nyakwigendera amwinginga ngo ashyire umukono ku mpapuro za banki.

Abakozi ba banki batunguwe no kubona umubiri  w’umukiriya wumye, ari na bwo  bahisemo guhamagara abapolisi, ari na yo yaje gusuzuma igasanga uwo muntu yashizemo umwuka.

Uyu mugore yatawe muri yombi ashinjwa kurenga ku mategeko arengera umurambo no gushaka kwiba no kubona amafaranga binyuze mu buriganya, mu gihe abapolisi bo mu gihugu bakomeje iperereza ngo bamenyeniba hari abandi bantu baba bagize uruhare muri ayo mahano.