Wema Sepetu nyuma yo kubura urubyaro yahisemo guhundagaza urukundo ku mwana wa mukeba we

Wema Sepetu nyuma yo kubura urubyaro yahisemo guhundagaza urukundo ku mwana wa mukeba we

 Dec 15, 2023 - 12:00

Umukinnyikazi wa filime wo mu gihugu cya Tanzania, Wema Sepetu, nyuma yo kugerageza ibishoboka byose ngo abyare ariko bikaba iyanga, yatangaje ko ubu umwana afite mu buzima ari uwa mukeba we.

Umukinnyikazi wa filime, umunya-Tanzania, Wema Sepetu, yahisemo kwakira umwana w’umukunzi we Whozu, nk’uwe, nyuma yo kugerageza uko ashoboye kose ngo abyare uwe ariko bikanga.

Wema Sepetu yatangaje ko ari umubyeyi w'umukobwa wa mukeba

Wema Sepetu yabanya na n’umukunzi we Whozu kumva mu mwaka ushize nyuma y’amezi make uyu muhanzi atandukanye n’uwahoze ari umukunzi we Tunda banabyaranye uwo mwana w’umukobwa witwa Lola, gusa Sepetu kuva icyo gihe yamukunze nk’umubyeyi we.

Icyakora, noneho Wema Sepetu yeruye, maze ashyira mashusho kuri Instagram y’uyu mwana arimo kubyina, maze avuga ko ari we mwana we ubu n’iteka ryose, atitaye ku cyana cyose.

Lola ni umukobwa wa Tunda wahoze ari umukunzi wa Whozu

Aya magambo ya Sepetu, aje nyuma y’iminsi mike atangaje ko yakoze nta ko atagize ngo abyare ariko bikanga burundu.