Wari uziko ubujajwa ari icyaha cyacishaga bamwe imitwe?

Wari uziko ubujajwa ari icyaha cyacishaga bamwe imitwe?

 Feb 16, 2025 - 13:09

Mu mateka, ibihugu bimwe na bimwe byari bifite amategeko akomeye agamije kurwanya ubujajwa ku buryo bimwe mu bihano abakwirakwizaga ubujajwa bahabwaga birimo no kwicwa cyangwa gufungwa burundu.

Dore bimwe mu bihugu bitakozwaga ubujajwa mu bihe byashize

1. Ubwongereza (mu kinyejana cya 16 na 17)

Ku ngoma y’umwamikazi Elizabeti wa mbere no ku ngoma ya Yakobo wa I, abantu bakwirakwije amakuru ayo ari yo yose, cyane cyane ku byerekeye umuryango wa cyami, guverinoma cyangwa idini, iyovhabonekaga ibimenyetso bihagije, abo bantu bashinjwaga ubugambanyi kandi igihano cyari urupfu.

2. Ubushinwa (ahahoze ari ubwami bwa Qing)

Nkuko abantu bamwe babizi, Ubushinwa ni kimwe mu bihugu bifite amategeko akomeye, nko mu gihe cy’ingoma ya Qing, umuntu wese wakwirakwizaga amakuru asebanya kandi agateza akaduruvayo muri societe yagombaga kumanikwa ku karubanda kugira ngo abere abandi urugero.

3. Ubufaransa (mu gihe cy’impinduramatwara y’Abafaransa)

Usibye ibyo bihugu, ikindi gihugu cyari gifite amategeko akomeye arwanya ubujajwa ni Ubufaransa, aho abo bantu bitwaga abagambanyi, bityo ntibemererwaga kubaho na gato kandi ibihano byabo byari ukumanikwa ku karubanda.

Icyakora umubare munini w’abantu baziraga kujajwa bari abagore, abagabo bakaba bake.