Mu 1948, ubwo yari afite imyaka 31 yarasamye ariko nk’uko abaganga babivuga, byari mu buryo budanzwe kuko bamusanganye ikibazo cya ‘Ectopic Pregnancy’ gutwitira inyuma ya nyababyeyi.
Abahanga mu by’ubuzima bavuga ko bagiriye inama uyu mugore gukuramo inda kuko gutwita byari bifite amahirwe angana na rimwe ku ijana yo kurangira neza kandi n’umwana iyo avuka yari kuba afite amahirwe 21% yo kumugara.
Ku bw’amahirwe, icyo gihe amafaranga yo kubagwa kugira ngo akuremo inda yari menshi, bituma uwo mugore adashobora kuyishyura maze arakomeza aratwita.
Huang yakomeje kubana n’umwana w’abaye ibuye mu nda ye kugeza ageze ku myaka 92 mu 2009, ubwo yabagwaga kugira ngo akurwemo urwo uruhinja, rwari rwarumye kandi rwarahindutse nk’ibuye.
