Nyuma yo gutsinda, Vinícius yakoze ikimenyetso cyo 'guhagarika kurira', ibintu byakuruye impaka mu bafana. Gusa uyu mukinnyi yasobanuye ko atari agamije gusuzugura abafana ba Manchester City, ahubwo ko yarimo asubiza ibyo bamukoreye mbere.
Yagize ati “Ubwo duheruka hano, abafana ba Manchester City bari bashyizeho igitambaro cyanditseho ngo ‘hagarika kurira’ nyuma y’uko Rodri atwaye Ballon d'Or ya 2024, banshinyagurira. Ntabwo nari ngamije kubasuzugura, ahubwo bwari uburyo bwo kwiyereka no kwerekana icyo nshoboye.”
Uyu mukino wabereye ku kibuga cya Etihad, aho Real Madrid yasezereye Manchester City ku giteranyo cy’ibitego 5-1.
Nubwo Vinícius yari yigeze guhusha penaliti mu mukino ubanza wabereye i Bernabéu, uyu mukinnyi yihariye umukino wo kwishyura atsinda ibitego bibiri by’ingenzi byafashije ikipe ye gukomeza muri 1/4 cyirangiza cy’iri rushanwa.
Vinícius Júnior akomeje kwitwara neza mu marushanwa akomeye, aho ari umwe mu bakinnyi b’ingenzi bari gufasha Real Madrid gukomeza kwitwara neza ku rwego rwiza i Burayi.


Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien
