Abo bahanzikazi bamaze kwamamara mu muziki wo guhimbaza Imana, batangaje ko bazazenguruka mu mijyi itandukanye y’icyo gihugu mu bitaramo byiswe “Yebo Concerts”.
Uru rugendo rw’ibitaramo ruzatangirira mu mujyi wa Vancouver, aho bazaririmbira abakunzi babo ku itariki ya 18 Ukwakira 2025.
Ni igikorwa gitegerejwe n’abatari bake, nyuma y’uko mu mwaka ushize wa 2024 byari byitezwe ko ibitaramo nk’ibi byari kuba ku mpera z’umwaka, ariko ntibyakunda kubera impamvu zitandukanye.
Vestine na Dorcas bakomeje kwigarurira imitima ya benshi binyuze mu bihangano byabo byibanda ku butumwa bw’ihumure no kuramya Imana, akaba ari na byo bituma abahanzi n’abakunzi babo biteze ko “Yebo Concerts” bizaba bidasanzwe.
Vestina na Dorcas bagiye gutaramira muri Canada
Ibitaramo bya Vestina na Dorcas muri Canada biteganyijwe mu kwezi gutaha
