Uwari umukunzi wa Liam Payne ubuzima bwamuhindukanye

Uwari umukunzi wa Liam Payne ubuzima bwamuhindukanye

 Dec 6, 2024 - 13:45

Nyuma y'uko umuhanzi Liam Payne yitabye Imana, uwari umukunzi we Kate Cassidy kuri ubu wamaze gusubira iwabo muri Amerika, biravugwa ko ubushobozi bwo kubaho uko yari abayeho bwatangiye kubura.

Zimwe mu nshuti za hafi z'uyu mukobwa Kate Cassidy, zabwiye ikinyamakuru Page Six ko ubuzima yari abayemo akiri kumwe n'umukunzi we Liam Payne bwamaze guhinduka.

Bavuze ko Liam Payne ari we wagiraga uruhare runini mu mibereho ye ya buri munsi, ibyo byose bigatwara amafaranga menshi kuri ubu Kate adashobora kubona.

Bavuze ko buri kwezi Liam yamuhaga amafaranga asaga miliyoni 13 Rwf, akamwemerera gukoresha ikarita ye agura imyenda n'utundi tuntu nkenerwa, byose bigatwara asaga miliyoni 30 Rwf ku kwezi.

Umwe mu batanze amakuru yavuze ko nubwo Kate adafite amafaranga nk'ayo Liam yamutakazagaho, ariko nawe afite amafaranga ye akorera bityo ko atazigera ahangayika cyane.

Uwo muntu yakomeje avuga ko Kate adatekereza ku mitungo ya Liam kuko batari barasezeranye, kandi yitabye Imana afite asize umwana w'imyaka irindwi yabyaranye n'undi mugore, bityo ko nta kintu kijyanye n'imitungo agomba kubaza.