Umunyarwenya Doctall Kingsley agiye kongera gutaramira I Kigali

Umunyarwenya Doctall Kingsley agiye kongera gutaramira I Kigali

 May 14, 2024 - 15:29

Umunyarwenya Doctall Kingsley ukomoka mu gihugu cya Nigeria ategerejwe I Kigali, aho azaba yitabiriye iserukiramuco rya ‘Iwacu Summer Comedy Festival’ rizaba ku wa 9 Kamena 2024.

ku wa 9 Kamena 2024,Ku wa 4 Gicurasi 2024, mu karere ka Rubavu ahitwa Lake Side View, mu nkengero z’ikiyaga cya Kivu nibwo habaye igitaramo cya ‘Iwacu Summer Comedy Festival’, aho cyitabiriwe n’abanyarwenya batandukanye barimo Rusine Joshua, Pazzo, Seth, Mavide ndetse n’umuhanzi Kevin Kade.

Iki akaba ari gitaramo cyabimburiye iserukiramuco rya ‘Iwacu Summer Comedy Festival’ ritegerejwe I Kigali ku wa 9 Kamena 2024, aho ritegerejwemo umunyarwenya ukomeye muri Nigeria, Dactall Kingsley ukunze no kugaragara cyane ku mbuga nkoranyambaga yiyita umunyarwanda.

Amakuru y’uko uyu munyarwenya azitabira iri serukiramuco akaba yemejwe na Nshizirungu Seth uzwi nka Seka, ari na we utegura iri serukiramuco, ndetse na Doctall aza kubyemeza abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze.

Muri iri serukiramuco kandi hakaba hitezwemo n’abandi banyarweya bakomeye nka MCA Tricky wo mu gihugu cya Kenya, Rusine, Dogiteri Nsabii, Killaman n’abandi bashobora kwiyongeraho nyuma.

Uyu munyarwenya akaba yaherukaga gutaramira mu Rwanda mu Ukwakira 2023, aho yari yitabiriye igitaramo ‘The Upcoming Diaspora’ cyateguwe n’umunyarwenya Japhet Mazimpaka.