Umukino wa Mike Tyson na Jake Paul uzareba umugabo usibye undi

Umukino wa Mike Tyson na Jake Paul uzareba umugabo usibye undi

 May 13, 2024 - 20:17

Mu gihe iminsi ikomeje kugenda iyoyoka kugira ngo amazina abari akomeye mu mukino w'iteramakofe, Mike Tyson na Jake Paul, bahurire mu rugamba, aba bagabo bombi bamaze gushyiraho ibiciro ku bantu bifuza kureba uwo mu rwano wabo mu buryo bwa VIP, aho iyo tike izaba igura arenga miliyari 2frw.

Abakinnyi bateramakofe babigize umwuga bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika Mike Tyson na Jake Paul bateganya guhangana muri Nyakanga uyu mwaka ejo bashyize ahagaragara ibiciro by’itike ya VIP aho itike imwe izaba igura miliyoni 2 z’amadolari arenga miliyari 2 mu mafaranga y’u Rwanda.

Uzagura itike wese, azabasha kubona serivisi zindi zidasanzwe nko gufata amafoto hamwe n’abo bagabo bombi mbere yuko urugamba rutangira, guhabwa uturindantoki twashyizweho umukono n’abo bakinnyi bateramakofe, icyumba cyihariye gifite serivisi z'akataraboneka, ndetse azaba afite n’amahirwe yo jya kuri stage mu gihe cyo gupima abo bakinnyi ibiro.

Biteganijwe ko umirwano hagati ya Tyson na Jake uzaba ku ya 20 Nyakanga kuri stade ya AT&T i Texas muri Amerika kandi ikazerekanwa Live kuri Netflix.