Abakinnyi bateramakofe babigize umwuga bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika Mike Tyson na Jake Paul bateganya guhangana muri Nyakanga uyu mwaka ejo bashyize ahagaragara ibiciro by’itike ya VIP aho itike imwe izaba igura miliyoni 2 z’amadolari arenga miliyari 2 mu mafaranga y’u Rwanda.
Uzagura itike wese, azabasha kubona serivisi zindi zidasanzwe nko gufata amafoto hamwe n’abo bagabo bombi mbere yuko urugamba rutangira, guhabwa uturindantoki twashyizweho umukono n’abo bakinnyi bateramakofe, icyumba cyihariye gifite serivisi z'akataraboneka, ndetse azaba afite n’amahirwe yo jya kuri stage mu gihe cyo gupima abo bakinnyi ibiro.
Biteganijwe ko umirwano hagati ya Tyson na Jake uzaba ku ya 20 Nyakanga kuri stade ya AT&T i Texas muri Amerika kandi ikazerekanwa Live kuri Netflix.