Umukecuru wo mu gihugu cya Canada yakoze amateka yananiye abagabo

Umukecuru wo mu gihugu cya Canada yakoze amateka yananiye abagabo

 Nov 29, 2024 - 17:45

Umukecuru wo mu gihugu cya Canada witwa DonnaJean Wilde yashyizwe mu gitabo cyandikwamo uduhigo kubera gukora pompaje zigera ku 1,575 mu isaha imwe gusa, maze ahita aba umuntu wa mbere ubikoze mu mateka.

Umukecuru w’imyaka 60 wo mu gihugu cya Canada witwa DonnaJean Wilde yakoze amateka yo gukora pompaje nyinshi kurusha abandi mu gihe kingana n’isaha imwe.

Nk’uko igitabo cyandikwamo amateka ku isi ‘Guinness World Records’ kibitangaza ngo uyu mugore ufite abuzukuru 12 yinjiye mu gitabo akora pompaje 1,575 mu minota 60.

Byongeye kandi, nk’uko uyu mugore abitangaza, yasobanuye ko ibyo yabigezeho kubera gukunda gukora imyitozo ngororamubiri, aho yakoraga pompaje byibura 500 buri gitondo.

Ntabwo ari ubwambere Wilde atsinze kuko mu ntangiriro z’uyu mwaka yashyizeho amateka yo kuba umugore wambere wamaze igihe kinini aryamiye imeza( planking) kko yamaze masaha 4.5 aryamiye imeza atararuhuka.