Ubwo yari arimo guhatwa ibibazo, Jennifer yabwiye polisi ko uyu muhungu witwa Dakota, yari umwana yareraga ariko utari arimo kwitwara neza.
Abatangabuhamya basobanuye ko iminota 30 mbere y'uko apfa, Dakota yari yahunze mu rugo rw’uyu mugore akajya mu baturanyi abasaba ko bamufasha bakamurera nk’umwana wabo.
Polisi kandi yavumbuye ibikomere ku ijosi no mu gatuza ka Dakota wari ufite uburebure bwa metero 1.47 n’ibiro 41, mu gihe nyina yari afite metero 1.50 n’ibiro 154.
Jennifer Wilson yemeye ko yicariye umuhungu we iminota itanu kubera imyitwarire ye, bigatuma apfa urw’agashinyaguro, gusa ngo ntabwo yari agambiriye ku mwica, ahubwo yashakaga kumubuza kugenda ngo amusige.
