Umugore wa Paul Pogba yamaganye ibihuha bivugwa ku rugo rwabo

Umugore wa Paul Pogba yamaganye ibihuha bivugwa ku rugo rwabo

 Jul 10, 2025 - 22:29

Umugore w'icyamamare Paul Labile Pogba , Née Maria Zulay Salaues (Zulay Pogba) yerekanye ko akundana n'umugabo we Pogba, nyuma y'ibyavuzwe ko yaba ari mu bamutereranye mu gihe yari yarahagaritswe gukina umupira w'amaguru.

Muri Nzeri 2023, Paul Pogba ni bwo yahagaritswe mu mupira w'amaguru nyuma yo guhamwa n'ibyaha byo gukoresha imiti itemewe, ahanishwa imyaka ine nta gikorwa cya siporo agaragaramo gusa yaje kugabanyirizwa ibihano bigera ku mezi 18.

Paul Pogba aherutse gusinyira AS Monaco nyuma yo gusoza ibihano bye, ubwo yagiraga icyo avuga ku buryo yari abayeho mu gihe yari mu bihano yavuze ko abantu benshi bari baramugize igicibwa ndetse nabo yizeraga.

Gusa ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiriye amagambo avuga ko mu bamutereranye n'umugore we arimo, aribyo byatumye umugore we abinyujije kuri Instagram agira icyo abisubizaho yerekana ko akundana urudashira n'umugabo we.

Née Maria Zulay Salaues yagize ati "Ntabwo ukuri kujya gusaba urubuga kwigaragarizaho."  Agaragaza ko badakeneye urubuga kugira ngo ubwabo bagaragaze ko bakundana.

Zulay Pogba w'imyaka 31 y'amavuko na Paul Pogba bafitanye abana batatu nyuma yo gukora ubukwe mu mwaka 2019, amakuru akaba yemeza ko bahuye mu mwaka 2017.

Umugore wa Paula Pogba yagaragaje ko urukundo rwabo ntaho rwagiye

Umufaransa Paul Pogba yahagaritswe akinira Juventus yo mu Butaliyani