Umugeni wo muri Australia yakoze agashya isi itazibagirwa

Umugeni wo muri Australia yakoze agashya isi itazibagirwa

 Oct 19, 2025 - 22:54

Ubukwe bwabaye mu cyumweru cyashize muri Australia bwahindutse inkuru ikomeye ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’uko umukobwa yafashe icyemezo kidasanzwe imbere y'abashyitsi agasoma ubutumwa bw’ubuhehesi uwendaga kuba umugabo yandikiranaga n'undi mukobwa, aho gusoma indahiro z’urukundo nk'uko bisanzwe.

Nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru bitandukanye, uwo mukobwa yari amaze iminsi mike atahura ko fiancé we yari amaranye igihe kinini mu rukundo rw’ibanga n’undi mugore. Inshuti ze zimugira inama yo guhagarika ubukwe ako kanya, ariko we ahitamo kubikora mu buryo butazibagirana.

Ku munsi nyirizina w’ubukwe, ubwo abashyitsi bari biteze kumva amagambo y’urukundo n’indahiro z’urugo rushya, umukobwa yatangiye gusoma ubutumwa butandukanye bw’ubusambanyi bwanditswe na fiancé we, mu ijwi rituje ariko ririmo amarira.

Abari aho bose baracecetse, bamwe batangazwa n’ubutwari bwe, abandi bagira impuhwe nyinshi, mu gihe umukwe we yahise ava aho yihuta, atabashije kuvuga ijambo na rimwe.

Uyu mukobwa yahinduye ubukwe bwe umwanya wo kugaragaza ukuri no kwihagararaho, mu gihe benshi ku mbuga nkoranyambaga bamwise intwari yihagazeho aho gukomeza kubeshywa n’urukundo rw’ibinyoma.