Umugabo arimo gushimagizwa nyuma yo kubyariza umubyeyi mu kirere

Umugabo arimo gushimagizwa nyuma yo kubyariza umubyeyi mu kirere

 Mar 12, 2024 - 21:05

Benshi ashimiye umugabo wakoze igikorwa cy'ubutabazi akabyariza umubyeyi mu ndege yari mu kirere.

Umugabo witwa Hassan Khan (28) wari wibereye mu rugendo avuye mu buruhukiro, yabaye inkuru ku mateleviziyo nyuma yo gufasha umugore utwite kubyara ubwo indege yari mu kirere.

Nk’uko bitangazwa n’ibitangazamakuru bitandukanye, iyo ndege yavaga i Amman, muri Yorodani(Jordan) yerekeza i Londres mu Bwongereza.

Amakuru avuga ko iyo ndege yari imaze amasaha abiri mu kirere, aho abakozi bakoramo babonye ko ibintu bimeze nabi kuri uyu mugore, bagahitamo kubaza abagenzi niba hari umuganga ubarimo, ari na bwo Hassan yemeraga gufasha uwo mugore.

Kubera ibyo bintu bitunguranye byari bibaye, abapilote ba Wizz Airlines bahisemo guhindura inzira bajya ku kibuga cy’indege mu baturanyi kugira ngo bajyane uyu mugore mu bitaro, gusa amakuru yatanzwe nyuma avuga ko uyu mugora n’umukobwa we bombi bameze neza.

Ntabwo ari ubwambere umugore utwite yibarukiye mu kirere, kuko muri Gicurasi umwaka ushize, Abigail Amorett w’imyaka 17 na we ibise byamufashe ubwo yari mu ndege yavuye Managua, yerekeza i Miami.