Umufana wa Taylor Swift yazize kurunguruka abagore

Umufana wa Taylor Swift yazize kurunguruka abagore

 Jun 10, 2024 - 19:48

Umwe mu bafana ba Taylor Swift yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano, akurikiranweho kurunguruka abagore n’abakobwa bari bitabiriye ibitaramo bye muri Scotland.

Ni amakuru yamenyekanye kuri uyu wa mbere, avuga ko umugabo w’imyaka 64 y’amavuko wari witabiriye ibitaramo bya Taylor Swift muri Scotland, mu mujyi wa Edinburgh, mu mpera z’icyumweru gishize yatawe muri yombi.

Aya makuru akaba yemejwe na polisi yo muri iki gihugu, bavuga ko bataye muri yombi uyu mugabo bamukuye muri kimwe mu bitaramo bya Taylor Swift yari yitabiriye.

Umuvugizi wa polisi akaba yavuze ko bataye muri yombi uyu mugabo akurikiranyweho icyaha cyo kurunguruka abantu.

Uyu mugabo akaba yaratawe muri yombi ubwo yageragezaga kurunguruka abagore n’abakobwa batandukanye ashaka kureba imyanya y’ibanga yabo, byose bifitanye isano n’irari riganisha ku mibonano mpuzabitsina, bishobora kubangamira uri gukorerwaho icyaha.