Ukuri ku mwuka mubi wavuzwe muri Tuff Gang

Ukuri ku mwuka mubi wavuzwe muri Tuff Gang

 Dec 6, 2024 - 17:26

Mu minsi ishize nibwo byatangiye guhwihwiswa ko abagize itsinda rya Tuff Gang bongeye kugira ibyo batumvikanaho, bikaba bifite aho bihuriye no gutinda gusohoka kwa album yabo imaze igihe itegerezanyijwe amatsiko na benshi by’umwihariko abakunzi b’injyana ya hip hop.

Umwaka umaze kwihirika abantu bategerezanyije amatsiko album y’itsinda rya Tuff Gang, aho byavugwaga ko biramutse bikunze bayishyira hanze uyu mwaka, ariko amaso akomeje guhera mu kirere bitewe n’uko n’uyu mwaka nawo usigaje iminsi ibarirwa ku ntoki ngo urangire.

Gusa mu minsi ishize byagiye bivugwa ko muri iri tsinda habayeho kutumvikana hagati yabo, aho hibazwaga umuntu uzaba umuyobozi wabo ndetse n’uwo bazaha album akayishyira ku mbuga nkoranyambaga ze.

Byavugwaga ko buri wese yifuzaga ko bayimuha akayishyira ku mbuga nkoranyambaga ze, dore ko ibyo album yajya yinjiza byajya ari we binyuraho.

Umuraperi P Fla mu kiganiro yagiranye na Radiyo Rwanda, yahakanye aya makuru avuga ko atari ukuri ndetse ko ibyo ntaho bihuriye no gutinda kwa album ndetse ko ibyo bitigeze biba ikibazo.

Yavuze ko kuva Jay Polly wari uyoboye iri tsinda yakwitaba Imana, bicaye hanze bashaka umuntu ugomba kubayobora birangira bose bemeje Bull Dogg, ndetse umunsi iyi album yagiye hanze abantu bazayisanga kuri Youtube channel ye.

Ati “Oya, ibyo ntabwo bishobora kuba hagati yacu kuko kuva twabura umuvandimwe (Jay Polly), twaricaye tuvuga y’uko tugomba gushaka nyir’itsinda kuko nta modoka itagira umushoferi.

“Ubwo rero turavuga tuti ‘hagati ya P Fla, Bull Dogg, Green-P cyangwa Fireman, ninde ugiye gufata inshingano akavuga ko ari we muyobozi ugomba gushyira ibintu bya Tuff Gang ku murongo’, birangira bigiye kuri Bull Dogg.”

Yakomeje avuga ko atakwizeza neza abantu igihe izazira, ariko nawe aba yifuza ko yasohoka ikajya hanze.

Avuga ko gutinda kwayo byatewe nuko abagombaga kubafasha bari bafite akazi kenshi, babasaba ko baba bihanganye gato, gusa ashimangira ko uko byagenda kose bazayisohora.

P Fla yanyomoje ibivugwa ko hari umwuka mubi mu bagize Tuff Gang