Ukuri ku isano Prince Kiiz afitanye n’umukobwa yatangiye gufasha

Ukuri ku isano Prince Kiiz afitanye n’umukobwa yatangiye gufasha

 Jun 3, 2024 - 11:12

Nyuma y’uko Producer Prince Kiiz, atangaje umukobwa agiye kujya afasha muri ‘Label’ ye ya ‘Hybrid Music’, impaka zikaza kuba ndende ku mbuga nkoranyambaga bamwe bavuga ko ari mushiki we bavukana abandi bakabihakana, yaje guca impaka atangaza ukuri kwabyo.

Nyuma yo gusezera muri Country records, Prince Kiiz yaje gutangaza ko agiye gushinga studio ye nk’uko yakuze afite inzozi zo kuzikorera ndetse agatanga umusanzu mu kuzamura impano z’abana bato kandi akagira uruhare mu iterambere ry’umuziki Nyarwanda.

Prince Kiiz yaje gutangaza ko afite gahunda y’uko studio ye itazajya itunganya indirimbo z’abahanzi gusa, ko ahubwo na we afite gahunda yo kuzana umuhanzi mushya yajya afashiriza muri iyi studio ye ndetse bibaye byiza akaba ari umukobwa kandi uzi gucuranga no kwandika.

Bidatinze nibwo yaje gutangaza ko umukobwa witwa ‘La Reina’ ari we agiye gutangira gufasha nk’umuhanzikazi ubarizwa muri ‘Label’ ye yitwa ‘Hybrid Music’.

Guhera ubwo impaka zatangiye kuba ndende ku mbuga nkoranyambaga, abantu bavuga ko ari umuvandiwe we, abandi bakabihakana bavuga ko iyo yaba ari iturufu bashaka gukoresha kugira ngo ahite amenyekana vuba.

Ubwo Prince Kiiz yahaga umwanya abamukurikira kuri Instagram, ngo bamubaze ibibazo abibasubize, nibwo umwe yamubajije niba koko ‘La Reina’ ari umuvandimwe we mu maraso, undi nta guca ku ruhande ahita abimwemerera.

Yagize ati “Ese koko La Reina ni mushiki wawe mu maraso?” Undi asubiza ati “Yego nibyo.”

Kiiz aherutse gutangaza ko yarebye agasanga mu muziki Nyarwanda harimo icyuho cy’abakobwa bake bawukora kinyamwuga, ahitamo ko agomba gukorana n’umukobwa mu rwego rwo kugerageza kuziba icyo cyuho.

Prince Kiiz yemeje ko 'La Reina' ari mushiki we bavukana