Uko ubukene bw'umubyeyi wa Rema bwamusunikiye gukora umuziki yivuye inyuma

Uko ubukene bw'umubyeyi wa Rema bwamusunikiye gukora umuziki yivuye inyuma

 Jul 18, 2024 - 20:30

Umuhanzi Rema, ukomeje kwamamara mu muziki ku rwego mpuzamahanga mu buryo bwihuse, yahishuye ko ajya kwinjira mu muziki yabitewe n'ubukene mama we yari afite, bituma awinjiramo ashaka kubumukiza.

Ubwo yaganiraga n'ikinyamakuru Capita Xtral cyo mu Bwongereza, Rema yavuze ko ubukene yabonaga mama we yari afite, ahora agenda buri munsi kandi ubona ko mu rugo ubuzima bigoranye ari byo byamuteye imbaraga zo gukora umuziki mu buryo bw'umwuga.

Avuga ko yinjiye mu muziki intego ya mbere afite ari ukuzakiza mama we imvune zose anyuramo, kandi ku bw'amahirwe yabashije kubigeraho.

Rema akomeza avuga ko icyo gihe mama we atabashaga no kubona itike imugeza aho yakoreraga kandi yarahoraga agenda buri munsi gushaka ibyatunga umuryango.

Ati "Nari ndambiwe ingendo za mama za buri munsi, nta tike yabaga afite yo gutega imodoka cyangwa n'igare. Rero nagomba kubihindura vuba bishoboka."

Akomeza avuga ko nubwo usanga abandi iyo bamaze kubona amafaranga babanza kwigirira imodoka zabo, ariko we avuga akibona amafaranga nta kindi yakoze uretse guhita agurira imodoka mama we.

Avuga ko kugeza n'ubu mama we amusengera kandi amasengesho ye akaba ari yo atuma agera ku ntsinzi.