The Ben na Uwicyeza Pamella ni imwe muri ‘couple’ y’ibyamamare yishimiwe n’abantu benshi kuva byamenyekana ko bari mu munyenga w’urukundo, ariko kandi bagahora bagaragaza amatsiko yo kumenya inzira byanyuzemo ngo bamenyane, dore ko The Ben yari asanzwe ari icyamamare ariko Pamella we atazwi cyane.
Mu kiganiro The Ben yagiranye na B&B, yahishuye ko yahuye na Pamella mu mwaka wa 2019 bahuriye mu gihugu cya Kenya i Nairobi, bahujwe n’inshuti za Pamella ariko zari zisanzwe ziziranye na The Ben.
Aha Pamella yari yagiye muri Kenya yitabiriye irushanwa rya ‘Miss Zuri Africa Queen’, aho yabashije kwegukana ikamba ry’Igisonga cya mbere, nyuma y’uko atabashije guhirwa mu marushanwa ya Nyampinga w’u Rwanda 2019.
The Ben yavuze ko akimubona yagize ibyiyumviro yari agize bwa mbere mu buzima bwe, bitewe n’imico ye yamubonanye akumva aramukunze.
Yavuze ko ibyo byiyumviro bidasanzwe yagize, byatumye akora uko ashoboye ngo bakomeze kuvugana, birangira bibagejeje ku kubana.
Ati “Twahuriye muri Nairobi mu 2019, ari kumwe n’inshuti ze ndetse twari tuziranye. Biratangaje ibintu by’Imana iyo ubonye umuntu ukumva hari ukundi kuntu ubaye. Ndatekereza ibyiyumviro namugizeho ni bwo bwa mbere byari bimbayeho kuko mu buzima iyo uri umusore uhura n’abakobwa batandukanye.
“Ndatekereza ari cyo kintu cyabayeho duhuza cyane cyane ku mico. Ni umukobwa mwiza ariko imico nicyo kintu namukundiye. Nta kintu kidasanzwe cyahise kibaho, ariko kuko nahise niyumva ukuntu kudasanzwe, nakomeje kuvugana nawe hanyuma Imana itugeza ku rwego rwiza.”
Yakomeje avuga ko ari bwo bwa mbere yari akunze umuntu ndetse akanabiharanira, ariko ahamya ko bitewe n’uko bakomeje kuvugana ndetse bagasanga bahuje indangagaciro, ntibyigeze bimugora kugira ngo atsindire umutima we.
Urukundo rwakomeje kugurumana…
Gukomeza kuganira kenshi byaje kurangira bakundanye ndetse mu mwaka wa 2022 ubwo bari basohokeye mu birwa bya ‘Maldives’ biherereye ku mugabane wa Asia, The Ben yaje kumutungura amusaba ko yazamubera umugore, undi nawe abyemera atazuyaje.
The Ben yasabye Pamella ko yazamubera umugore
Muri Kanama 2022 kandi, aba bombi baje gusezerana imbere y’amategeko biyemeza kubana nk’umugore n’umugabo, baza kubishyiraho akadomo mu Ukuboza 2023 ubwo The Ben yasabaga, agakwa ndetse bagasezerana imbere y’Imana.
The Ben avuga ko uburyo yasobanura umugore we Pamella mu magambo atatu, amubona nk’umuntu ukunda, umuntu wihangana kandi wubaha.
The Ben yasezeranye imbere y'amategeko na Pamella
The Ben yasabye anakwa Uwicyeza Pamella
