Mu kiganiro yagiranye na ‘RTV’, Junior Giti yahishuye ko hari ubwo yafashe umwanzuro wo guhagarika gukomeza kubera umujyanama Chris Eazy bitewe n’uko atari yishimiye uburyo Chris Eazy ashyira telefone mu buryo bw’inshecekesha (Silence), yamuhamagara ntamwitabe bigatuma amwicira gahunda.
Junior Giti avuga ko Chris Eazy ari umuntu ukunze kuba ahuze cyane ari gutunganya amashusho y’indirimbo z’abandi bahanzi, ugasanga telefone aba yayishyize ku ruhande kugira ngo hatagira umuntu umurogoya, ku buryo iyo umuhamagaye akenshi bigorana ko abyumva.
Giti uhamya ko ari umuntu ukorera ku isaha, avuga ko icyo gihe yamuhamagaye ntiyamwitaba biramurakaza ahita amubwira ko abivuyemo byose.
Ati “Urumva Chris Eazy nubwo ari umuhanzi cyane, ariko videwo nibwo buzima bwe bukabije cyane abamo. Rero usanga icyumba cye na Studio kimwe kitajya kure y’ikindi, rero amasaha menshi yo kuryama aba ari muri studio ari gukora amajwi y’indirimbo cyangwa amashusho ashaka utuntu dushya avumbura…
“Rero itumanaho ryajemo akabazo ndamubwira nti ‘Chris Eazy uzi n’ikindi, nanjye mfite akazi kanjye kenshi nakoraga nataye kugira ngo dukore ibi nabyo bikunde, rero reka nkureke nkorohereze, aho kugira ngo njye nguterefona buri munsi fata ubyikorere!”
Yakomeje avuga ko icyo gihe yabivuyemo ndetse agasezera, ku buryo Chris Eazy yashyize hanze indirimbo ‘Lala’ yakoranye na Kirikou w’i Burundi byose ari we wabyimenyeye, cyane ko iyo ndirimbo itagaragara no ku mbuga nkoranyambaga za Junior Giti.
Yahamije ko nta kindi kintu bari bapfuye y’aba amafaranga cyangwa n’ikindi, icyakora nyuma baje kwicara barabikemura bongera gusubirana.

Junior Giti yahishuye ko yari agiye gutandukana na Chris Eazy
