Uko ibyari urukundo hagati ya Shaddyboo na Yeweeh byajemo ubwambuzi

Uko ibyari urukundo hagati ya Shaddyboo na Yeweeh byajemo ubwambuzi

 Jan 9, 2025 - 18:50

Mbabazi Shadia wamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka Shaddyboo, yavuye imuzi iby'urukundo mpimbano hagati ye na Producer Yeweeh byaje kurangira banamwambuye.

Mu ijoro ryo ku wa 25 Ukwakira 2024, nibwo Shaddyboo yatunguranye ashyira hanze amafoto n'amashusho amugaragaza ari kugirana ibihe byiza na Producer Yeweeh. 

Kuva icyo gihe batangiye gutigisa imbuga nkoranyambaga ku by'urukundo rwabo byavugwaga ko rudashoboka. Aba bombi batangiye kugaragara basohokanye muri Hotel zitandukanye, ndetse mu biganiro byose bakoze mu itangazamakuru bashimangiraga ko bakundana.

Kuri ubu ibyari urukundo imitoma ivuza ubuhuha, byamenyekanye ko byari agakino kapanzwe kugira ngo Yeweeh avugwe ku mbuga nkoranyambaga dore ko yari agiye gutangira kwinjira mu muziki.

Mu kiganiro Shaddyboo yanyujije kuri Instagram ye, yahishuye ko ibyo yakoraga byose kari akazi yari yahawe. Yavuze ko adashobora gukundana na Yeweeh kuko ari umwana kuri we kandi nta n'icyo yamumarira mu buzima.

Ati "Icya mbere cyo ntabwo nshobora guteretana n'umwana nka Yeweeh. Ntabwo nshobora mu buzima bwanjye guteretana n'umwana nduta.

"Ariya yari amasezerano, kuko njyewe na Yeweeh nta nubwo byavamo, ni umwana muto cyane kuri njye."

Yakomeje avuga ko akazi yagakoze uko babyumvikanye kararangira, ariko birangira banze kumwishyura amafaranga ye bumvikanye.  

Shaddyboo yavuze ko iyo ahamagaye Yeweeh  amwishyuza amubwira ko ahuze, amwibutsa ko we ibyo atabyitayeho icyo akeneye ari amafaranga ye kuko akeneye kurera abana be.

Amakuru avuga ko Yeweeh n'abamureberera inyungu bari bumvikanye na Shaddyboo ko bamwishyura akayabo k'asaga miliyoni 6 Frw kugira ngo bahimbe ko bakundana bityo abone aho ahera avugwa.

Kugeza ubu uruhande rwa Yeweeh ntacyo ruratangaza kuri ubu bwambuzi bashinjwa na Shaddyboo.

Shaddyboo yahishuye ko urukundo rwe na Yeweeh rwari ikinyoma