Ibi yabitangaje ubwo yari mu kiganiro kinyura ku muyoboro wa YouTube witwa ‘Bootleg Kev Podcast’, aho yashimangiye ko nubwo we na Nicki Minaj ntawe urahura n’undi amaso ku maso ariko ntibabuza kuba inshuti z’akadasohoka.
Davido yavuze ko yamenye ko Nicki Minaj amukurikira kuri Instagram, ahita afata umwanzuro aramwndikira bukeye atungurwa no gusanga yamusubije.
Yavuze ko kuva icyo gihe batangiye kuganira bahinduka inshuti, nyuma Davido aza kumubwira ko afite indirimbo bashobora gukorana amusaba ko yazayiririmbamo. Bitewe n’ubucuti bari bamaze kubaka hagati yabo, Nicki Minaj ntiyigeze amugora kuko yahise amwemerera nta kuzuyaza.
Davido yagize ati “Uzi ikintu gitangaje? Ntabwo ndigera mpura na Nicki Minaj. Ni ibintu bitangaje. Buri gihe tuvugana kuri telefone, bwa mbere duhura twahuriye kuri Instagram. Namenye ko ankurikira (Instagram) mpita mwandikira, mbyutse mu gitondo ntungurwa no kubona igisubizo cye.”
Yakomeje avuga ko mu 2019 cyangwa mu 2020 ari bwo yamwoherereje indirimbo yumva na we arayikunze nyuma y’iminsi mike nawe amwoherereza igitero cye, indirimbo yitwa ‘Holly Ground’ ikorwa ityo nta n’umwe uhuye n’undi.
Nyuma baje gupanga uko bakora amashusho yayo ndetse icyo gihe Davido ajya i Los Angeles ari cyo kimujyanye. Icyakora icyo gihe ntabwo byakunze ko amashusho afatwa bitewe n’uko Nicki Minaj yari afite umwana w’uruhinja.
Gusa ibyo ntacyo byahungabanyije ku mubano wabo, bakomeje kuvugana cyane kugeza ubwo umwaka ushize Nicki Minaj nawe yaje guhamagara Davido amusaba ko yazagaragara kuri album ye yise ‘Pink Friday 3’, nabwo indirimbo bayikora badahuye.
Davido yahishuye ko yakoranye na Nicki Minaj indirimbo ebyiri nta na rimwe barahura
Nicki Minaj yiyambaje Davido kuri album ye 'Pink Friday 3'
