Mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru ubwo aheruka gutumirwa mu gitaramo cya Gen-Z Comedy, Butera Knowless yagarutse ku rugendo yagiriye mu gihugu cya Uganda mu mwaka wa 2011, ubwo yari agiye gukorana indirimbo na Cindy Sanyu ariko akamwihinduka ku munota wa nyuma.
Knowless yatangaje ko yahagurutse i Kigali yamaze kuvugana na Cindy Sanyu bemeranyijwe ko bagiye gukorana indirimbo, ndetse n'ibyasabwaga byose byamaze kuzuzwa habura guhura kw'abahanzi bakajya muri studio.
Ubwo yageraga muri Uganda yasanze amazi atakiri ya yandi kuko Cindy yatangiye guhindura ibyo bari bumvikanye, atangira gusaba ibindi batari bigeze bumvikana mbere y'uko ahaguruka.
Bitewe n'uko Knowless n'itsinda bari kumwe bari bamaze kugerayo kandi bagomba gukora icyabajyanye, bemeye kumuha ibyo bindi yasabaga ariko n'ubundi akomeza kwicisha hirya no hino birangira abyanze.
Ati "Nagombaga gukorana n'umuhanzi w'umudamu (Cindy Sanyu). Nagiye ibiganiro byararangiye ibyo asabwa byarakozwe barabitanze, hanyuma ngezeyo ashaka indi nyongera nayo ikozwe arabura, aritinza birangira yanze kandi ibyagombaga nk'umuhanzi kugira ngo dukorane byujujwe."
Muri ako kanya Knowless n'abo bari kumwe ibintu byababereye urujijo, bibaza uko bari bubigenze dore ko ari n'ubwa mbere yari ageze muri Uganda.
Muri ako kanya nibwo Vampino yaje kubera abona byabacanze, abemerera kubafasha akabajya ku yindi studio bagakora indirimbo. Bagezeyo nibwo Vampino yasabye Knowless ko niba ntacyo bitwaye bakorana.
Knowless nawe ntiyigeze azuyaza kumwemerera, birangira ari we ugiye mu ndirimbo 'Byemere' yagombaga kuba irimo Cindy.
Nyuma yo gukorana iyo ndirimbo, bombi ntibongeye guhura kugeza ubwo Knowless yasubiye muri Uganda mu mpera z'umwaka ushize bakongera guhura nyuma y'imyaka 13, ndetse bakaririmbana iyi ndirimbo ku rubyiniro aho Knowless yari yatumiwe.


