Ubuzima bwanjye bwo kwamamara ni igikomere -Miss Mwiseneza Josiane

Ubuzima bwanjye bwo kwamamara ni igikomere -Miss Mwiseneza Josiane

 Nov 17, 2024 - 08:59

Mwiseneza Josiane wegukanye ikamba ry’umukobwa wakunzwe cyane mu marushanwa ya Nyampinga w’u Rwanda 2019, yahishuye uko nyuma y’uko amenyekanye cyane agatangira kuvugwa ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru, byamuteye igikomere ndetse kugeza n’ubu akirwana nabyo.

Miss Mwiseneza Josiane yatangiye kumenyekana mu mwaka wa 2019 ubwo yatinyukaga akajya kwiyamamariza kuba Nyampinga w’u Rwanda, akaza ahabereye amarushanwa n’amaguru ndetse yasitaye ku ino.

Kuva icyo gihe yatangiye kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bamushimaga ko yatinyutse akagaragaza ko amarushanwa ya Nyampinga atitabirwaga n’abana baturuka mu miryango yifashije nk’uko byavugwaga, ariko kandi abandi ku mbuga nkoranyambaga bakamuha inkwenene bavuga ko nubwo yitabiriye ariko atazarenga umutaru.

Icyakora uku kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga nibyo byaje kumuhesha amahirwe yo kwegukana ikamba ry’umukobwa wakunzwe n’abantu cyane kurusha abandi (Miss Populality), amarembo ye atangira kwaguka gutyo.

Mwiseneza Josiane yegukaye ikamba ry'uwakunzwe cyane

Gusa nyuma y’uko yegukanye iri kamba ntabwo yongeye kugaragara mu itangazamakuru cyane nk’abandi bakobwa begukaye amakamba, ndetse byageze aho bamwe bibaza aho yaba yararengeye.

Mu kiganiro yagiranye n’umuhanzi Odda Paccy, Josiane yatangaje ko kuri we ubuzima bwo kwamamara bwamuteye igikomere ku mutima, aho avuga ko asigaye azengerezwa cyane n’imbuga nkoranyambaga bitewe n’amagambo avuga ko atari meza baba bamuvuzeho.

Yavuze ko hari ubwo bamwandikaho ibintu byinshi bahimbye bidafite aho bihuriye n’ukuri, ugasanga abantu benshi b’inshuti ze no mu muryango we bari kumuhamagara bamubaza niba koko ibyo babonye mu bitangazamakuru ari ukuri.

Ati “Imbuga nkoranyambaga nizo kuri ubu ngubu zinzengereza kurenza n’abantu bazikurikira. Hari igihe imbuga nkoranyambaga zandika amagambo atari meza wenda ntasubiramo yose, nkumva birambangamiye pe!”

Yakomeje avuga ko iyo ari kunyura muri ibi byose akomezwa no kuba afite inshuti nziza zimuzi neza, ku buryo iyo ibintu nk’ibyo byamubayeho bamenya uko bamutwara.

Avuga ko hari ubwo bimurenga akumva arashaka kujya kunyomoza ibihuha biri kumuvugwago, ariko inshuti ze zikamubuza kugira icyo abivugaho ngo hato adaterana amagambo n’abantu, bakamugira inama yo kwigira nk’aho ntacyabaye.

Miss Josiane yavuze ko kwamamara ari igikomere kuri we