Ubushakashatsi: Ingo zidakoresha imbuga nkoranyambaga zibanye neza kurusha izizikoresha

Ubushakashatsi: Ingo zidakoresha imbuga nkoranyambaga zibanye neza kurusha izizikoresha

 Apr 24, 2024 - 12:18

Ubushakashatsi bwakizwe na Kaminuza ya Kansas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bwagaje ko abashakanye bakoresha imbuga koranyambaga baba bafite ibyago byinshi byo gusenya ingo zabo ugerereranyije n'abatazikoresha.

Nk’uko ubushakashatsi bwakozwe na kaminuza ya Kansas bubivuga, buvuga ko abashakanye batijandika cyane ku mbuga nkoranyambaga bishima kurusha abasa n’abagizwe imbata n’izo mbuga.

Abashakashatsi muri iyo kaminuza babajije abashakanye barenga 300 ibijyanye no kwishima umubano wabo ndetse n’ingeso zo ku mbuga nkoranyambaga basanga abakunze kwandika ku mibanire yabo ku mbuga nkoranyambaga bakunda kwigereranya n’abandi.

Ubu bushakashatsi bugaragaza ko ibyo bibatera ishyari, kwiheba ndetse bikaganisha no ku gusenya ingo zabo. Ubushakashatsi rero bwerekanye ko kujya kure y’imbuga nkoranyambaga biganisha ku mibanire myiza kandi y’ukuri.