Icyo kiganiro cyo kuri Forbes cyahurije hamwe ubwo bushakashatsi n'ibyavuye mu bundi bushakashatsi bwakozwe n’abamwe mu bahawe igihembo cyitiriwe Nobel ndetse n’abandi bashakashatsi bizewe, kigaragaza ko umunezero wa buri munsi ndetse no kunyurwa mu buzima muri rusange byiyongera uko amafaranga umuntu y'injiza yiyongereye.
Uko amafaranga y'inyongera niko n'umunezero wiyongera
Nubwo iby'ibanze nkenerwa ari byo by'ingenzi kurusha ibindi mu buzima, amafaranga arenze ibyo ashobora kugabanya imihangayiko, guteza imbere ubuvuzi bwiza, no kwagura amahitamo yawe bwite, byose bikagira uruhare mu mibereho myiza, ari na yo soko y'ibyishimo.
