Uburyo Lucas Vázquez yasezeweho muri Real Madrid bukomeje guteza impaka

Uburyo Lucas Vázquez yasezeweho muri Real Madrid bukomeje guteza impaka

 Jul 18, 2025 - 14:10

Real Madrid yasezeye ku mugaragaro ku mukinnyi wayo w’igihe kirekire Lucas Vázquez, mu birori byabaye ejo ku wa Kane tariki 17 Nyakanga 2025, ariko icyatunguranye ni uburyo ibyo birori byitabiriwe n’abakinnyi babiri gusa, bituma benshi bibaza byinshi.

Lucas Vázquez w’imyaka 34 yinjiye mu ishuri ry’abato rya Real Madrid mu 2007. Anyura mu makipe y’abato kugeza ku ikipe nkuru mu 2015. Mu myaka 17 yamaze mu ikipe, yegukanye ibikombe 5 bya Champions League, 5 by’Isi (Club World Cup), La Liga 4, Copa del Rey 1, n’ibindi byinshi, agaragaza ubwitange n’ubudahemuka budasanzwe.

Ariko ubwo yari mu kiganiro cy’itangazamakuru cyo kumusezeraho kuri sitade y’imyitozo ya Real Madrid, icyatunguranye ni uko abakinnyi babiri guss, Kylian Mbappé na Andriy Lunin ari bo bitabiriye.

Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru GOAL, Mbappé byamusabye guhagarika ibiruhuko bye igitaraganya kugira ngo yitabire ibirori byo guha icyubahiro Vázquez, mu gihe abandi bakinnyi benshi barimo n’abafitanye amateka nawe, batigeze bagaragara.

Ibi byateje impaka ku mbuga nkoranyambaga, aho abafana batandukanye bibajije uko umukinnyi nk’uyu wabaye indakemwa, wagaragaje ubwitange n’umurava mu myaka myinshi, yasezerwaho mu buryo bwitaweho n’abantu bake batandukanye n’uko byagenze ku bandi bakinnyi nka Toni Kroos na Luka Modrić, bo basezerewe mu birori by’ikirenga byitabiriwe na buri wese.

Birori byo gusezerera kuri Lucas Vasquez byitabiriwe n'abakinnyi babiri gusa 

Lunin na Mbappé ni no bitabiriye ibirori byo gusezerera kuri Lucas Vasquez