Umunya-Espagne Jose Maria Bakero ari mu Rwanda aho biteganyijwe ko azamara iminsi icyenda mu bikorwa bitandukanye birangajwe imbere n'ibikorwa by'iterambere rya ruhago rishingiye ku bana bato.
Ku munsi wo ku wa Mbere ni bwo Jose Maria Bakero yasuye irerero rya APR FC na Dream Team Academy ndetse banakina umukino wa gicuti hagati yabo.
Ubwo uyu mugabo yahageraga yasanze ikigero aba bakinnyi barimo gitandukanye n'icyo yifuza, dore ko yafashe umwana uri mu kigero cy'imyaka 10 akavuga ko we aribo bana akunda.
Mu kiganiro yagiranye n'itangazamkuru, umuyobozi wa FERWAFA Nizeyimana Olivier na we yagaragaje impungenge zo kubona abana uyu Bakero yifuza.
Olivier yagize ati: "Ikigamijwe cyane, arashaka abana b'imyaka 11 kuzamura. Aho twagiye dusura yareba umwana akatubaza ati 'ese uyu afite imyaka ingahe'? Hari aho twageze mu Irerero rimwe abona umwana muto cyane aramushima aramuhamagara, anambwira ko yumvaga ari rwo rugero rw'abana turi bumwereke ariko twagerageje kumusobanurira ko hari inzego nyinshi ahubwo byatewe n'uko haribube n'umukino.
"Abantu benshi mwabirebaga inshuro nyinshi twaganiraga yambwira ati 'Ariko aba bana ni bakuru, abato barihe'? Ni ibintu yambwiye kenshi cyane ngira ngo hari na bagenzi bawe babibonye, gusa turagerageza tubashakishe kuko u Rwanda si igihugu kigira abantu bakuru gusa n'abana barahari ahubwo gahunda yo kubategura duhereye hasi ni yo ibura."
Muri uyu mukino wahuje abana ba APR FC na Dream team hagaragayemo abana bari mu kigero cy'imyaka 15 na 17 mu gihe uyu mugabo aba yifuza abana bari mu kigero cy'imyaka hagati ya 10 na 13 kuko avuga ko umwana ungana gutya aba afite amahirwe menshi yo kumenya umupira kurenza umukuru.
Jose Maria Bakero asanzwe afasha FC Barcelona mu kuyishakira abana bato bajya mu irerero ryayo abenshi bazi nka La Masia.
Jose Maria Bakero ashaka abana bakiri bato(Net-photo)
Abana ba APR FC bakinnye na Dream team(Net-photo)
Bakero yerekana ikigero cy'abana akunda(Net-photo)
