Muri PSG bikomeje kudogera, abafana ntibakozwa ibya Messi na Neymar

Muri PSG bikomeje kudogera, abafana ntibakozwa ibya Messi na Neymar

 Mar 14, 2022 - 09:41

Abafana ba PSG bari barubiye mu mpera z'icyi cyumweru bavugirije induru Lionel Messi na Neymar Jr nyuma yo gukurwamo na Real Madrid muri championsl league.

Nyuma y'uko PSG ikuwemo na Real Madrid mu mikino ya UEFA champions league muri iki cyumweru, abafana ba PSG bavugirije induru Lionel Messi na Neymar Jr ndetse ibi aba bagabo bikaba byabakozeho nk'uko byemejwe n'umutoza Mauricio Pochettino.

Ibi abafana babikoze mu mukino wa shampiyona ikipe ya PSG yatsinzemo Bordeaux ibitego 3-0 kuri iki cyumweru, ariko n'ubwo batsinze abafana bo ntibabuze kugaragaza ko batishimiye uko bitwaye muri champions league.

Abafana bagaragaje kutishimira Neymar Jr ubwo yatsindaga igitego cya kabiri abafana bo aho kumwishimira, ahubwo bakamuvugiriza induru bagaragaza ko batamwishimiye. Lionel Messi nawe abafana babigenje batyo ubwo yarekuraga umupira mu izamu ariko umupira ugakubita poto.

Aba bagabo bombi bahoze muri FC Barcelona banagize umwanya wo kumva indirimbo zibashishikariza kuba bava mu ikipe ya PSG bakagenda kuko ibyo bazaniwe ataribyo bakora.

Nyuma y'uyu mukino umutoza Pochettino yagize ati:"Nta muntu ukunda ibintu nk'ibi, byanteye agahinda.

"Buri wese ukunda PSG afite agahinda nyuma y'ibyabaye kuri Madrid. Ntewe agahinda n'ibyabaye uyu munsi."

Ikipe ya PSG iyoboye urutonde rwa shampiyona mu Bufaransa aho irusha ikipe iyikurikiye amanota 15, ariko ibi abafana ntibabireba kuko bifuza igikombe cyo ku rwego mpuzamahanga nka champions league.

Nyuma yo gutsindwa na Real Madrid amakuru menshi aravuga ko ku mutoza Mauricio Pochettino we bisa n'ibyarangiye azatandukana n'iyi kipe, ndetse akajyana na bamwe mu bakinnyi barimo amazina akomeye nka Mbappe, Di Maria na Messi umazemo umwaka umwe.

Ku rundi ruhande abafana ba PSG barashinja ubuyobozi bw'iyi kipe [Leonardo na Nasser Al Kheraifi] ko nabo ubwabo ari ikibazo kuri iyi kipe mu myaka bamaze bayiyoboye.

Neymar na Messi bavugirijwe induru n'abafana(Image:Eurosport)

Abafana ba PSG ntibishimiye uko yitwaye muri champions league(Image:Reuters)