Amakuru avuga ko ku wa 18 Nzeri, umwe mu batuye Buckhead yahamagaye polisi avuga ko imbwa enye za Tyrese, zizwiho kuba inyembaraga mu kurinda, zishe imbwa ye yo mu bwoko bwa King Charles Cavalier Spaniel y’imyaka itanu, yitwaga Henry.
Uretse ibyo, Polisi yemeje ko yakiriye n’indi gabaza cya 911 cy’umugore utuye hafi aho wavuze ko atabashije kugera ku modoka ye kubera imbwa za Gibson zari zamubangamiye, kugeza ubwo abashinzwe kugenzura inyamaswa bahageze bakamufasha. Ibi biri mu byabaye inshuro eshanu zitandukanye bigaragaza ikibazo cy’izo mbwa.
Polisi ivuga ko kenshi yahaye Tyrese Gibson impuruza zimwibutsa ko atagomba kureka imbwa ze ngo zitembere uko zishakiye. Ku wa 22 Nzeri, Tyrese yabwiye polisi ko azashyikiriza imbwa ze serivisi zibishinzwe, ariko ubwo abapolisi bageraga iwe yasabye kongererwa iminsi itatu kuri ine kugira ngo abitekerezeho neza.
Kugeza ubu, uwo muhanzi akaba n’umukinnyi wa filime aracyashakishwa. Naramuka afashwe, azashyikirizwa ubutabera ashinjwa guhohotera inyamaswa no kurenga ku mategeko agenga uburyo zigomba kugenzurwa.
Imbwa za Tyrese Gibson zishe imbwa y'ukuturanyi we
Tyrese Gibson yagiye agirwa inama yo gucunga imbwa ze akica amatwi

