Tiwa Savage yavuganiye Balthasar Engoga Ebang

Tiwa Savage yavuganiye Balthasar Engoga Ebang

 Nov 20, 2024 - 09:35

Umuhanzikazi wo muri Nigeria, Tiwa Savage, yarwaniye ishyaka Balthasar Engoga Ebang umaze iminsi agarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga bitewe n'amashusho 400 yagiye hanze aryamanye n'abagore batandukanye.

Tiwa Savage ubwo yari mu kiganiro yagiranye na Radiyo 'The Beat FM', yabajijwe ku cyo avuga kuri uyu mugabo umaze iminsi anyeganyeza Isi, avuga ko kuri we asanga nta kidasanzwe yakoze.

Uyu mugore yavuze ko we yasanze Barthasal nta kibi yakoze ku buryo abantu bamuciraho iteka, kuko mu mashusho yabashije kubona yabonaga abagore babaga baryamanye bose babaga bari kumwenyura ubona ko bishimiye serivise ari kubaha, bityo ko abantu bakwiye kumuvaho bakamuha agahenge.

Ati "Mu mureke wenyine. Uyu mugabo nta kibi yigeze akora. Mu mashusho nabonye, abagore babaga bari kumwenyura bishimiye serivise ye. Nafashe umwanya wo kureba nsanga ahubwo uyu mugabo azi akazi ke."

Tiwa Savage yavuganiye Barthasal 

Aya magambo yasamiwe hejuru n'abantu bakoresha imbuga nkoranyambaga, bavuga ko nta kuntu atamuvugira kandi nawe hari ibisa nabyo byigeze kumubaho.

Mu mwaka wa 2023 nibwo Tiwa Savage nawe yagarutsweho cyane ku mbuga nkoranyambaga, bitewe n'amashusho yari afite igihe kingana n'amasegonda 10 yagiye hanze amugaragaza aryamanye n'umukunzi we.

Ubwo yari mu kiganiro na Radiyo 'Power' yo muri New York mu Ukwakira 2023, Tiwa Savage yavuze ko ayo mashusho yashyizwe hanze n'umukunzi we kuri konti ye ya Snapchat, abikora mu buryo bw'impanuka.

Yavuze ko umukunzi we yahise ayasiba byihuse gusa biba iby'ubusa kuko hari uwari wamaze kuyabona ayabika muri telefone ye.

Yakomeje avuga ko uwo muntu wayabitse yatangiye kujya amukangisha ko natamuha amafaranga azashyira hanze aya mashusho, Tiwa Savage akomeza kumutsembera birangira amashusho bayashyize hanze.

Tiwa Savage yavuze ko yanze kwishyura uwo muntu amafaranga kuko yari abizi neza ko naramuka ayamuhaye, nyuma y'igihe gito n'ubundi yagaruka akongera kumwaka andi.