Nk’uko bitangazwa n’uru rubuga rwa muzika, The Weeknd amaze amezi 56 akomeje kuyobora urutonde rw’abahanzi bumvwa cyane, igihe kingana n’imyaka ine n’igice.
Uyu muhanzi yanyuze ku mazina akomeye mu muziki w’isi arimo Justin Bieber, Ed Sheeran, Bruno Mars na Drake, bose bigeze kuyobora uru rutonde mu bihe bitandukanye ariko ntibigere barumaraho igihe kirekire nk’icya The Weeknd.
Ibi byongeye gushimangira ubudahangarwa bwe mu ruganda rwa muzika, cyane cyane nyuma y’ibihangano bye byakunzwe cyane nka Blinding Lights, Save Your Tears na Starboy, byafashije kubaka izina rikomeye ku rwego mpuzamahanga.
The Weeknd akomeje kubaka ubwami kuri Spotify
The Weeknd akomeje kwanikira abandi bahanzi
