The Weeknd akomeje kwandika amateka

The Weeknd akomeje kwandika amateka

 Nov 23, 2025 - 10:55

Umuhanzi w’icyamamare ukomoka muri Canada, Abel Tesfaye uzwi cyane nka The Weeknd, akomeje kugaragaza ubuhangange mu muziki nyuma y’uko urugendo rwe rw’ibitaramo “After Hours Til Dawn Tour” rukomeje guca uduhigo no kwandika amateka mashya mu ruhando rwa muzika ku isi.

Uru rugendo, rwanyuze ku migabane irimo Amerika ya Ruguru, U Burayi, Aziya na Middle East, rwabaye rumwe mu bitaramo byitabiriwe cyane n’abantu benshi mu myaka ya vuba. Amatike yo kwinjira mu bitaramo bye mu mijyi myinshi yarashize mu gihe gito cyane, bikerekana uburyo abafana bakomeje gukunda no gukurikirana ibikorwa bye bya muzika.

Abategura ibi bitaramo batangaje ko “After Hours Til Dawn Tour” ari rwo rugendo rw’umuhanzi w’igitsina gabo rwinjije amafaranga menshi kurusha izindi mu mateka ya muzika ya R&B na Pop.

Byongeye kandi, buri gitaramo cyaranzwe n’uburyohe bw’imyiyerekano, ikoranabuhanga rigezweho, amatara ya LED ya kijyambere n’imikorere isukuye y’itsinda ryose riri inyuma ya The Weeknd.

Abafana batandukanye bagaragaje ko banyuzwe n’uburyo uyu muhanzi aririmba live adatakaza ubuziranenge bw’ijwi rye, ndetse n’uburyo ashobora kugeza ku bari mu bitaramo amarangamutima n’ubutumwa bwihariye bw’indirimbo ze.

Inzobere mu muzika zemeza ko uru rugendo rugeze ku rwego rwo guhangana n’izindi nzitwaho zitangwa n’abahanzi bakomeye nka Beyoncé, Taylor Swift na Drake, kubera ubwitabire bwo hejuru n’uburyo rwinjije amafaranga menshi.

Nyuma y’ibi byagezweho, The Weeknd yatangaje ko ashobora kongera gutegura ibindi bitaramo ku rwego mpuzamahanga, bitewe n’ubushake bwinshi bugaragazwa n’abafana be hirya no hino ku isi.

Urugendo rwa “After Hours Til Dawn Tour” rukomeje kuba kimwe mu bimenyetso bigaragaza uburyo umuziki we ufite imbaraga zo gufata imitima y’abafana no guhindura amateka mu ruhando rwa muzika y’isi.

The Weeknd arimo kuvuna umuheha akongezwa undi