Tems yakoze amateka kuri Spotify

Tems yakoze amateka kuri Spotify

 Jun 10, 2024 - 19:31

Nyuma y'iminsi itageze no kuri ine umuzingo mushya ukaba n'uwa mbere wa Tems yise ‘Born In The Wild’ usohotse, wahesheje uyu muhanzikazi gukora amateka ku rubuga rwa Spotify.

Nyuma yo kumurika umuzingo we wa mbere ‘Born In The Wild’ ku ya 7 Kamena 2024, Tems yakoze amateka yo  kugira abantu bumvise ibihangano bye kuri Spotify umunsi umwe.

Ku munsi wa mbere ku ya 7 Kamena 2024 uyu muzingo ugisohoka, waraye urebwe n’abasaga miliyoni 5.33, aba umuhazikazi wa kabiri ubikoze, nyuma ya ya Ayra Starr wigeze kumvwa n’abagera kuri miliyoni 6.3 ku munsi wa mbere agishyira hanze umuzingo we yise “The Year I Turned 21”.

Icyakora, ku wa Gatanu uyu muzingo wa Tems waje gukora agahigo nyuma yo kumvwa n’abagera kuri miliyoni 8, aba umuhanzikazi wo muri Nigeria ubashije kumvwa n’abantu bagana gutyo umunsi umwe.

Kuva yakora ibigwi ku rwego  mpuzamahanga mu 2021 abikesheje uruhare rwe mu ndirimbo ya Wizkid yitwa 'Essence', Tems yabaye umwe mu bahanzi bakomeje gukura  cyane ku isi.

Uwo muzingo we wa mbere wari utegerejwe cyane 'Born In The Wild' uriho indirimbo 18 harimo n’izo yakoranye n’abahanzi batandukanye barimo  Asake n’umuraperi  J Cole.