Intandaro y’iyi ntambara y’amagambo hagati ya Sheilah Gashumba n’abakoresha imbuga nkoranyambaga, yatangiye ubwo Sheilah yandikaga ubutumwa ku rukuta rwe rwa X, anenga sosoiye ishinzwe ingendo zo mu kirere, Uganda Airlines, avuga ko batanga serivisi mbi ku bakiriya babo ndetse ko bakagombye kubikosora.
Sheilah yagaragaje ko yari yateze indege imujyana mu gihugu cya Afurika y’Epfo yaguze itike yo mu cyiciro cya ‘Business class’, aho umukiriya aba yicaye atekanye mu ntebe ngari, afite umwanya munini wo kuramburamo amaguru, agahabwa ibiryo byiza, ndetse n’ibindi bimushimisha.
Yagaragaje ko atigeze yishimira uburyo abantu bo muri icyo cyiciro bitabwaho, aho yagaragaje ko n’ubundi nta tandukaniro riba riri hagati y’umuntu wahishyuye n’undi wishyuye mu cyiciro gisanzwe cya ‘Economy class’.
Yakomeje agira abantu inama yo kujya bareka gupfusha ubusa amafaranga yabo bishyura mu cyiciro cya ‘Business class’ ahubwo ko bajya bishyura muri ‘Economy class’ kuko n’ubundi nta tandukaniro riri hagati y’ibyiciro byombi.
Sheilah yavuze ko igitera ibi byose ari uko indege nini zisiygaye zikora ingendo zijya muri Nigeria na Zambia, mu gihe intoya arizo zijya muri Afurika y’Epfo gusa.
Sheilah Gashumba yagaragaje ko mu cyiciro cya 'Business class', hadahabwa agaciro kangana n'amafaranga bahishyuza
Ibi byatumye abakoresha imbuga nkoranyambaga batangira kumwibasira bavuga ko ari gushaka kwigira umunyabwenge n’umusirimu kurusha abandi, nyamara iyi ndege atari we uzigendamo wenyine kandi akaba nta wundi urumvikana anenga iyi sosiyete.
Sheilah yatangiye gushinjwa gushaka gusiga icyasha iyi sosiyete ndetse na Leta ya Uganda muri rusange, ndetse bamwe bamusaba ko niba ashaka kujya agenda yumva atekanye, yazashaka indege ye bwite.
Icyakora mu bundi butumwa Sheilah yanditse, yavuze ko atagamije guharabika iyi sosiyete, kuko ari kenshi yagiye ayirata ibyiza kandi nta kiguzi abatse, ariko ikibazo afite ni uko guhozaho ibyo byiza byabananiye.
Ati “Ni kenshi nagiye mvuga ibyiza Uganda Airlines kuva batangira kandi ku buntu. Ikibazo cyanjye ni uguhozaho. Iteka bahoze bafite indege nini ikorera ingendo muri Afurika y’Epfo, ariko ubu izo ndege ziri gukoreshwa ahandi.”
Ntabwo ari Sheilah wenyine ugaragaje ko iyi sosiyete itanga serivisi mbi, kuko n’umuherwekazi Zari Hassan aherutse kwifashisha imbuga nkoranyambaga agaragaza ko yahawe serivisi mbi, aho isaha yari yahawe ko indege imujyana muri Afurika y’Epfo yagombaga guhagurukiraho batabashije kuyubahiriza.
Aba bombi bahuriza kukugira inama iyi sosiyete ko bakora uko bashoboye bagahindura imikorere yabo, bitabaye ibyo abakiriya bakazabacikaho.
Uko niko Sheilah aba yifuza kugenda mu ndege ameze


