Selena aganira na Saoirse Ronan mu kiganiro Variety’s Actors on actors, Selena yagize ati: "Gukina filime ni imbaraga zanjye zikomeye, ariko nkunda umuziki kuko bimpa amahirwe yo kuvuga amateka yanjye."
Icyakora, Selena yavuze ko ashobora kuba kudakomeza kuba umuhqnzi igihe kirekire, agira ati: "Nishimiye iki cyiciro gishya cy'ubuzima bwanjye; mu buryo bwose, ni intangiriro nshya."
Nubwo yerekanye ko ashishikajwe no gukina filime, Selena yavuze ko umuziki uzakomeza kuba mu buzima bwe kuko umukunzi we, Benny Blanco, ari umuhanzi uzwi. Yagize ati: "Nzahorana umuziki mu buzima bwanjye, ariko birashoboka ko atari umwuga wanjye."
Selena yavuze kandi kuri filime ye nshya, Emilia Perez, anashimangira uburyo akunda kuvuga inkuru binyuze mu gukina filime, yerekana ko agenda yerekeza kuri muri uwo mwuga.
