Se wa Elon Musk ari mu mazi abira 

Se wa Elon Musk ari mu mazi abira 

 Sep 23, 2025 - 21:11

Errol Musk ari mu bibazo bikomeye nyuma y'uko ikinyamakuru New York Times gisohoye raporo ivuga ko uyu musaza w'imyaka 79 akaba na  se w’umushoramari w’icyamamare Elon Musk, akurikiranyweho ibyaha byo gushuka no guhohotera bishingiye ku gitsina abana be ndetse n’ab’umugore we kuva mu mwaka wa 1993.

Iyo raporo ivuga ko umuryango wa Musk umaze imyaka myinshi ufite impungenge ku myitwarire ya Errol, ndetse ko byagize n’ingaruka ku mibanire ye n’abana be. 

Byongeye, inzego z’ubutabera zakoze nibura iperereza gatutu kuri ibyo birego, aho inshuro ebyiri muri zo byarangiye nta kirego gikurikiranywe, ariko bigasiga ibibazo byinshi bitarasobanuka.

Errol Musk we yahakanye ibyo ashinjwa byose, abigaragaza nk'ibinyoma cyangwa kugerageza kumuharabika, ashimangira ko nta shingiro bifite.

Ibi birego bishya byiyongera ku mateka y’umubano udahwitse hagati ya Errol n’abana be, cyane cyane Elon Musk, umaze imyaka myinshi atumvikana na se ndetse akenshi akagaragaza ko atamufata nk’icyitegererezo n'ubwo ari umubyiyi we.

Errol Musk afite arashinjwa ibyaha bikomeye birimo guhohotera abana be

Elon Musk ntavuga rumwe na se ashinja kutaba inyangamugayo