Ku munsi w’ejo tariki 26 Ukuboza 2024, nibwo The Ben yashyize hanze amashuhso y’indirimbo ‘True Love’, aho igaragaramo Uwicyeza Pamella atwite inda y’imvutsi.
Nyuma y’uko aya mashusho agiye hanze, benshi bishimiye kuba Pamella atwite bakaba bari kwitegura kwakira imfura yabo.
Ariko kandi hari n’abandi bacitse ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga banenga The Ben na Pamella kuba bashize hanze amashusho agaragaza inda ye iri hanze nta kintu kiyitwikiriye.
Umupfumu Rutangarwamaboko nawe yanze kuripfana, agaragaza ko ibyo The Ben na Pamella bakoze bidakwiye, aho avuga ko inda y’umubyeyi ikwiye kubahwa ntiyanikwe ku gasozi.
Ati “Duhane duhanure kandi duhonore Benimana bahonoke. Utwite aratwikira ntatwika ngo yimanukire…Inda y’umubyeyi irubahwa ikubahirizwa, ntiyanikwa ku gasozi.”
Icyakora n’ubwo abantu benshi bifatiye ku gahanga The Ben na Pamella, iyo urebye usanga gushyira hanze amafoto agaragaza inda y’umugore utwite nta kintu yambayeho bisa n’ibimaze kumenyerwa kuko bisigaye bikorwa na benshi cyane cyane ibyamamare.
Umupfumu Rutangarwamaboklo yanzenze The Ben na Pamella


