Ruger yateguje ubukwe

Ruger yateguje ubukwe

 Feb 23, 2025 - 22:06

Umuhanzi wo muri Nigeria, Ruger, yahishuye ko uyu mwaka wa 2025 ugomba kumusiga akoze ubukwe, akomoza ku mpamvu itumye afata uwo mwanzuro igitaraganya.

Mu butumwa yanyujije kuri Snapchat ye, yavuze ko kwambarira abantu benshi no kujya kubasinyira bagiye gusezerana, byatumye nawe yitekerezaho.

Uyu musore w'imyaka 25 y'amavuko, avuga ko imyaka ikomeje kumujyana kuko mu gihe gito azaba yujuje imyaka 30 y'amavuko bityo ko akwiye kugira icyo akora.

Ati "Buri wese ari gukora ubukwe bigatuma bitekerezeho igihe nzamara ndi muri iyi mikino. Ngomba kurongora muri uyu mwaka. Vuba ndaba nujuje imyaka 30."

Uyu muhanzi aherutse gutangaza ko afite ubushobozi bwo gukunda abakobwa batanu be icyarimwe, kandi akabakunda nta gasumbane ashyizemo.

Yavuze ko ari umuntu ukunda mu buryo bworoshye, kuko kumuha impano ari kimwe mu bintu bimuzamurira amaranganutima.

Gusa avuga ko umukobwa utita ku nzara ze mu buryo bushoboka, uwo ntabwo bashobora guhuza na gato.

Ruger yatangaje ko uyu mwaka agomba gukora ubukwe