Mu kiganiro yagiranye na Radio Cool FM yo muri Nigeria, Ruger yahishuye ko mu mwaka wa 2023 yakoze impanuka ikomeye y’imodoka ariko Imana ikinga akaboko ntihagira uyigwamo.
Uyu muhanzi yavuze ko kuva yakora iyo mpanuka atarongera no gutekereza kuba yatwara imodoka, ndetse nta muntu n’umwe yari yarigeze abwira iby’iyi mpanuka.
Yagize ati “Mu gihe cyashize ubwo nari ntwaye i Lagos ari nijoro, nakoze impanuka. Iyi ni inshuro ya mbere mbivuzeho gusa imodoka yibiranduye nk’inshuro eshatu.”
Nubwo atigeze avuga abo bari kumwe muri iyi modoka, gusa yavuze ko bose bari bameze neza.

Ruger yagishuye ko mu 2023 yakoze impanuka y'imodoka bimuviramo kuzinukwa kongera kuyitwara
