Rúben Amorim yahishuye ko akunzwe n'abakinnyi ba Manchester  United

Rúben Amorim yahishuye ko akunzwe n'abakinnyi ba Manchester United

 Oct 5, 2025 - 15:44

Umutoza w’ikipe ya Manchester United, Rúben Amorim, yagaragaje ko yizeye abakinnyi be kandi ashimishwa n’uburyo bagaragaza ko bashyigikiye umutoza wabo, ariko abasaba ko ibyo babigaragaza kurushaho binyuze mu bikorwa bifatika mu kibuga.

Mu kiganiro n’itangazamakuru nyuma y’umukino wabahuje na Sunderland, Amorim yagize ati:“Nabibonye uyu munsi, bifuza gukora ibishoboka byose kandi nzi ko batifuza guhora bahindura abatoza. Kuba hamwe n’umutoza bisaba kwitanga cyane ku mpinduka zose zibaho mu mukino, ugomba kubigaragaza mu bikorwa.”

Yakomeje avuga ko nubwo abona ubushake n’ubwitange mu bakinnyi, hari byinshi ikipe ye ishoboye gukora kurushaho.

Amorim yakomeje agira ati:“Rimwe na rimwe iyo urebye ikipe yacu, nzi ko dushobora gukora neza kurushaho. Ugomba kubigaragaza mu kibuga".

Ibi byatangajwe mu gihe ikipe ye iri mu bihe bikomeye byo gushaka amanota y’ingenzi no gukomeza guhatanira ibikombe, aho umwuka wo kwitanga n’ubufatanye hagati y’abakinnyi n’abatoza ari ingenzi cyane.

Amorim yasoje asaba abakinnyi gukomeza kwerekana ubwitange si mu magambo, ahubwo binyuze mu mikinire yabo buri munsi, kuko ari byo bizatanga umusaruro wifuzwa n’ikipe ndetse n’abafana bayo.

Rùben Amorim yahishuye ko yishingikirije abakinnyi be