Riderman yiseguye ku bakunzi ba Hip Hop

Riderman yiseguye ku bakunzi ba Hip Hop

 Jan 11, 2025 - 21:55

Umuraperi Riderman yiseguye ku bakunzi b’injyana ya Hip Hip bari bitabirye igitaramo ‘Icyumba cya Rap’ ariko bagataha bijujuta, akomoza ku makosa yabayeho bigatuma bamwe mu bahanzi bari bategerejwe na benshi batagaragara ku rubyiniro.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Mutarama 2025, nibwo muri Camp Kigali haraye habaye igitaramo cyahuriyemo abaraperi batandukanye, gusa ntibyabashije kugenda neza kuko abafana batashye biciraguraho bavuga ko batanyuzwe nyuma y’uko hari abaraperi bataririmbye. 

Yifashishije urukuta rwe rwa Instagram, Riderman yashimiye ababashije kuza kubashyigikira, ariko kandi yisegura no ku batashye batishimye bitewe n’uko abashinzwe umutekano baje kubafungiraho igitaramo  kitarangiye hari n’abahanzi bataraza ku rubyiniro.

Yavuze ko kuba hari abahanzi batigeze bagaragara ku rubyiniro atari amakosa ya Ma Africa yateguye iki gitaramo cyangwa se Polisi. Yashimangiye ko ntacyo bashinja abashinzwe umutekano kuko bakoranye neza ndetse n’amasaha babahaye bakayarenzaho.

Ati “RNP (Polisi Nkuru y’u Rwanda) twakoranye neza ndetse banatwihanganiye kuko amasaha bari baduhaye twarengejeho gato. Turabashimira kuba batwihanganiye.” 

Yavuze ko amakosa yaturutse ku bahanzi bamwe batubahirije amasaha bari bahawe yo kugera ahabereye igitaramo. Ibi byatumye hari abahanzi baririmba umwanya munini urenze uwari wateganyijwe biza gutuma abahageze bakerererwa baririmba umwanya muto, ndetse abandi ntibaririmba.

Riderman yasezeranyije abafana ko amakosa yabaye bazakosora mu bindi bitaramo bazakora ubutaha, ndetse abizeza ko batazigera batezuka mu guteza imbere injyana ya Hip Hop.

Ibi kandi abihuriraho n’umuraperi Jay-C wamaze iminota itarenga itanu ku rubyiniro, aho nawe yiseguye ku bafana ashimangira ko amakosa atari ay’abateguye igitaramo ahubwo byatewe n’abahanzi batinze kuhagera.