Riderman yaciye amarenga yo kujyana mu nkiko Neg G The General

Riderman yaciye amarenga yo kujyana mu nkiko Neg G The General

 Dec 16, 2024 - 14:13

Umuraperi Gatsinzi Emmery wamamaye nka Riderman, yikomye umuraperi uzwi nka Neg G The General amushinja ko ahora amwibasira anamusebya mu ndirimbo ze, ndetse aca amarenga ko ashobora kwitabaza ubutabera.

Riderman yagaragaje ko umuraperi Neg G The General ahora amwibasira ndetse akamutuka binyuze mu ndirimbo ze mu gihe k'imyaka irenga 10 amwihorera.

Ibi Riderman yabivuze nyuma y'uko hashize umunsi umwe gusa hagiye hanze indirimbo yitwa 'Uptrend Cypher 01' yahuriyemo abaraperi batandukanye barimo Green P,  Racine, Zaki, Neg G The General, White Monkey na Z'BRA Rwabugiri.

Mu gitero Neg G The General yaririmbyemo, yumvikanye avugamo izina Riderman, aho yagize ati "Wari umukobwa mwiza cyane uruta Yolo Queen, twahuye ukiri agasugi maze tujya mu rukundo nkwereka abajama banjye bose bati 'umwana ni uwo', ubutumwa buratangwa tunezeza Abanyarwanda, inkwano barazirya maze ubwo turanabana, nyuma twibaruka umwana imfura yacu nyita Rider, impundu ziravuga andika M and C fatanta soma MC..."

Ni amagambo Riderman yafashe nk'ubushotoranyi, aboneraho kumuha gasopo amusaba ko yamushyira hasi agahagarika kuzongera kumuririmba.

Yagize ati "Ariko uyu muvandimwe iyo adatutse, asebye cyangwa ngo avuge kuri Riderman ntabwo yarya? Ntiyahinga ngo yeze? Ntiyahiga ngo aronke?

"Kandi ubu twitabaje RIB mwatangira kumusabira imbabazi kandi nyamara yirirwa adutuka mugaceceka.

"Shakira ahandi muvandi, umaze imyaka irenga 10 ungerageza nkakwihorera. Nshyira hasi rwose."

Icyakora kugeza ubu Neg G The General nta kintu aravuga ku byo Riderman yamushinje.