Rick Ross n'umukunzi we batandukanye nyuma y'amezi 6 gusa

Rick Ross n'umukunzi we batandukanye nyuma y'amezi 6 gusa

 Mar 7, 2024 - 21:25

Nyuma y'uko hari hamaze iminsi hibazwa icyabaye kubera uburyo umuraperi Rick Ross yari yiharaje gusohokana n'abagore batandukanye kandi bizwi ko afite umukunzi, byamenyekanye ko bamaze gutandukana.

Nyuma y'amezi 6 Cristina Mackey ari mu rukundo n'umuraperi Rick Ross, uyu mukobwa yamaze gutangaza ko yatandukanye n'uyu muraperi.

Mackey yahishuye ko amaze ibyumweru bibiri atandukanye na Rick Ross 

Uyu mukobwa w'imyaka 28, yatangaje ko amaze ibyumweru bibiri atandukanye na Rick Ross, mu gihe hibazwaga byinshi ku mubano wabo, kuko uyu muraperi yari amaze iminsi asohokana n'abandi bagore. 

Ni ubutumwa uyu mukobwa yanyujije ku rubuga rwa Threads, avuga ko we na Rick Ross batandukanye ku bwumvikane, ndetse ko nyuma y'ubwo butumwa, atazongera kubivugaho mu itangazamakuru.

Mu Kuboza umwaka ushize ni bwo Cristina Mackey yari yatangaje ko ari mu rukundo na Rick Ross 

Rick Ross na Cristina Mackey batangiye gukundana mu mwaka ushize, ariko by'umwihariko bishyirwa ku mugaragaro n'uyu mukobwa, wabitangaje anyuze ku mbuga nkoranyambaga ze mu Kuboza muri uwo mwaka.