Mu butumwa yanyujije kuri Instagram ye, Rayvanny yavuze ko akuda abafana be bose bamufasha aho baherereye hose ku Isi n'ubwo ari uwo muri Tanzaniya.
Yakomeje avuga ko umunsi abafana be bo muri Kenya bahagaritse kumushyigikir kubera urukundo rwabo rutageretanywa bamwereka, azahita ahagarika gukora umuziki.
Yagize ati "Ndi uwo muri Tanzaniya, Nkunda abafana bose bashyigikiye Rayvanny ku Isi yose, ariko umunsi abanya-Kenya bahagaritse kunshyigikira, byaba ari byiza kuri njye ko nahita mva mu muziki."
Akimara kwandika ubu butumwa abarimo Baba Levo n'abandi batandukanye, bamuhaye urw'amenyo bagaragaza ko ari gucinya inkoro ku banya-Kenya.
Icyakora ku rundi ruhande bamwe bamushimiye ko ari umuntu ucisha make, ndetse batangira kumusaba ko yazaza agakorera muri Kenya igitaramo cye bwite.
Ni ubutumwa yanditse nyuma y'uko ku wa Gatandatu w'icyumweru gishize, yataramiyeyo mu iserukiramuco ryiswe 'Furaha Festival', gusa ntibyagenda neza kuko haje kuvukamo imvururu ubwo abateguye igitaramo bashakaga gushyira Diamond ku rubyiniro mbere ya Willy Paul, ibyaje gutuma Diamond agenda ataririmbye.
